Print

Nyuma yo kubona ifoto ya Nizzo na Safi Madiba,Dj Lion yifuje kurogesha TheCat kunuka indagara[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2019 Yasuwe: 5444

Umwe mu basore bamaze gukora izina mu kuvanga umuziki mu Rwanda uzwi nka Dj Lion,yagaragaje agahinda n’uburakari yatewe n’ifoto ya Safi Madiba na Nizzo avuga ko yakozwe na The Cat umusore ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

Iyi niyo foto ya Safi Madiba na Nizzo yateye Dj Lion kwifuza kurogesha The Cat

Dj Lion ubwo yabonaga iyi foto yahise ayishyira kuri Status ye ya Whatsapp aho yagaragarije uburakari yatewe n’uwayikoze ariwe The Cat,maze bituma yifuza ko abonye ubushobozi yamurogesha bitewe ngo n’uburyo asebanya mu buryo bweruye kandi butanafututse nk’uko yabidutangarije.

Mu burakari bwinshi,Dj Lion yagize ati "Mundebere peee,ubu bahuriye he mu kuririmba,Yego na Nizzo simubi ariko pee mujye muvuga ukuri ntabwo bikwiye,Papa Madiba Sorry be Stronger Broo".


Dj Lion akaba yakomeje avuga ko The Cat nakomeza kuzana ubugoryi ngo azamurogesha,Yagize ati "Niba hari umuntu umuzi cyangwa wagera kuri The Cat amubwire ko nazana ubugoryi kunuka indagara Wallah".

Aha tukimara kubona ibyo uyu musore usanzwe avanga umuziki mu Rwanda ateganyiriza The Cat,ikinyamakuru UMURYANGO twifuje kuganira nawe ngo tumubaze niba ibyo yatangaje akomeje,ndetse n’impamvu nyamukuru yamutera kumurogesha.

Yadusubije muri aya magambo "The Cat arakabya gusebya umuziki nyarwanda yitwaje ko afite Public imwumva".

Tumubajije nk’ikintu The Cat yakoze cyikamubabaza cyane ,yatubwiye ko ari byinshi birimo nko gusenya iby’abandi akubaka ibye,ati "Ni byinshi gusa harimo nko gusenya iby’abandi akubaka ibye,inkuru z’ibinyoma no gusebya aba Dj n’abahanzi,rero nkanjye bikambabaza cyane iyo mbona umuntu yica ibyabandi ngo areme ibye,ubwo si ubumuntu,niyo mpamvu njye ntegereje umunsi azambeshyera nanjye nkamwereka,mfite ubushobozi namurogesha njye".


Tumubajije niba yarigeze amubwira ko ari kwica umuziki nyarwanda,yatubwiye ko yamubwiye ndetse arabibona ko yabonye ubutumwa bwe gusa ntiyagira icyo amusubiza,avuga kandi ko abantu benshi babimubwira ariko ntagire icyo abihinduraho ahubwo agakaza umurego.

Dj Lion kandi yakomeje avuga ko gusebanya ari icyaha gihanwa n’amategeko ya leta y’u Rwanda gusa we ngo kuko ari hanze y’u Rwanda ayica nkana kuko aba aziko nta wamukurikirana aho aherereye,bityo we ari nayo mpamvu avuga ko icyo yakora ari ukumurogesha kuko ngo uburozi butareba ngo uri mu gihugu runaka upfa kuba uri ku isi gusa.

The Cat ni umusore ukorera ku mbuga nkoranyambaga udakunze kwigaragaza ngo abantu bamumenye,aho we avuga ko ari umuBlogger babandi bakunze gutanga ibitekerezo ku kintu runaka cyangwa ku muntu runaka,bakurikije imyumvire yabo batitaye ku bitekerezo by’abandi.