Print

Wa muhanzi w’umwana wo muri Uganda nawe yahawe imodoka n’umufana we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2019 Yasuwe: 3631

Kuri ubu Fresh Kid yamaze guhabwa imodoka ifite plaque zo muri Sudan Y’epfo nk’uko byatangajwe na Paul Mutabazi Papa wa Fresh Kid

Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Rouge yashyikirijwe Paul Mutabazi ubwo yari yitabiriye amasengesho ahitwa Bugolobi ariko iyo modoka ikaba itarahindurirwa ibyangombwa ikazajya yifashishwa kujyana no kuvana Fresh Kid kw’ishuli aho yiga muri Kampala Parents School.

“ Yampaye imodoka yo gukoresha tujyana tunavana Fresh Kid kw’ishuli kugeza igihe azavira muri Kampala Parents School" Paul Mutabazi

Fresh Kid akomeje kugenda yishimirwa n’abatari bacye cyane cyane mu bitaramo agenda yitabira aho Abagande benshi bashimira Manager we Francis Kamoga nyiri De Taxas Entertainment ukuntu agenda afasha uyu mwana.