Print

Umukobwa wa Perezida Kagame,Ange Kagame yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we Ndengeyingoma [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2019 Yasuwe: 29644

Mu birori byari bitegerejwe na benshi mu muryango wa perezida Kagame n’Abanyarwanda batandukanye,umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yakoze ubukwe bw’igitangaza yambaye ikanzu ndende cyane nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Ange Kagame yagaragaye afatanye akaboko n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, binjira muri Convention Center ahabereye umuhango wo gusezerana.

Nk’uko babitangaje ku mpapuro z’ubutumire zabo, abatumiwe mu bukwe bakiririwe muri Intare Arena iherereye Rusororo mu karere ka Gasabo.Abinjiye muri ubu bukwe babanzaga kwerekana impapuro z’ubutumire.

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.




Ange Kagame yashyingiranwe na Ndengeyingoma


Comments

mahoro jack 8 July 2019

Abanyamakuru muri ibitangaza kweli: ko mutahageze, mukaba nta n’ifoto ifatika y’ibyahabereye mufite, muvuga ko habaye ubukwe bw’igitangaza muhereye kuki? A bit of professionalism please!


fidel 8 July 2019

najye kwifurije urugo rwiza wowe numutware wawe lmana izabane name mubuzima bwanyu mwembi


RUTISHEREKA 8 July 2019

Aliko se ifoto imwe bose biriwe berekana nta yandi yafashwe ? BERTRAND arihe? None se uyu urimo avugira Ange umuvugo (LAMBERT) iyo ujya muri KIGALI ARENA yampaye ibi nibyo twita gucinya inkoro hasi


gatare 7 July 2019

Bazabyare Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Nukuvuga ko batagomba guhemukirana. Imana isaba abashakanye gukundana,kwihanganirana,kubabarirana,etc....Tugomba kumvira imana yo yaduhaye ubuzima.Niyo mpamvu idusaba kuyishaka cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli paradizo.


jules 7 July 2019

Ariko murakabya!!!ngo amafoto!!!!amafoto 2 nayo atagaragara.mujye mutangaza inkuru mwaboneye namafoto agatagata


LAMBERT 7 July 2019

Ange Kagame , Imana yakuremye iguha ababyeyi beza,
Ange Kagame , Imana izaguhe abana beza kandi bazagire umugisha iteka ,
Ange Kagame , ababyeyi bawe Imana izakomeze ibahe umugisha
Ange Kagame uzabyare abana beza nkabo Papa wawe na mama wawe babyaye ,
Ange Kagame , Imana izaguhe kubarera neza nkuko warezwe neza , ukaba utanze ibyishimo ,
Ange Kagame , hamwe n’uwo mwashakanye mbifurije ingabire zose n’umugisha bitangwa na Nyagasani
Ange Kagame , Yezu azabe umurinzi mukuru w’urugo rwanyu kandi ibyo muzatanga byose Yezu azibihe umugisha .

Tuzamuye amashimwe , n’icyubahiro ku Mana yakuremye ikakurinda ukaba utanze ibyishimo mu muryango wewe .

Ngaho rero bana beza muzagire urugo ruhire .


7 July 2019

iyo imana yagusize irakunogereza mbifurije guhirwa murugo rwabo rushya


Mimi 6 July 2019

Ayo mafoto nayo ku Intare Arena naho convention harabera dîner. Wibivanga