Print

Tanasha umukunzi wa Diamond yakuyeho urujijo ku bashidikanyaga ku myaka ye n’amazina nyuma yo kubihatirwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 July 2019 Yasuwe: 7024

Aba bombi bari kwitegura umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha Donna uzaba tariki 7 Nyakanga.

Kugirango atange gihamya ko umunsi we w’amavuko ariwo,Tanasha Donna n’uburakari bwinshi yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto ya pasiporo ye kugirango yereke abatemera nk’abatomasi bo muri bibiliya ko ibiriho ari imyaka ye y’ukuri n’amazina ye.

Ati “Ku basazi bose bagaragara ko bazi neza ubuzima bwanjye kundusha kandi basakuza bavuga ngo izina ryanjye siryo,umunsi wanjye w’amavuko ndetse n’imyaka. Ntimukunde pasiporo yanjye nk’iyiriho ibyo byose ahubwo mushobora kureba ko ari isura yanjye.”

Diamond na Tanasha Donna bazizhiza uyu munsi w’akataraboneka w’amavuko,mu mujyi wa Milmani muri Tanzania.Iyo sabukuru yahawe izina rya Gatsby.

Diamond Platnumz ni icyamamare mu bihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika ufite abafana benshi mu gihugu cya Kenya. Yatangiye gukundana na Tanasha Donna mu ntangiriro z’uyu mwaka.