Print

Ange Kagame yatatse umugabo we bashyingiranywe akoresheje amagambo yo muri Bibiliya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 7819

Mu magambo yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter,Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo ubugingo bwanjye bukunda.Indirimbo ya Salomo 3:4.”

Ange Kagame w’imyaka 25, yashyingiranywe na Ndengeyingoma kuwa Gatandatu,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Uyu mukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame,yari yambaye ikanzu ndende cyane nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Ange Kagame yagaragaye afatanye akaboko n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma,ubwo binjiraga muri Convention Center ahabereye umuhango wo gusezerana.

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.