Print

Diamond yashyize atangaza ko umukunzi we Tanasha agiye kwibaruka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 2418

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha na nyina, kuri iki cyumweru,Diamond Platnumz yahishuye ko ibimaze iminsi bivugwa ko yateye inda umukunzi we ari ukuri, atwite umwana w’umuhungu.

Yagize ati “Ndashaka gutangaza ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Diamond Platnumz yateye benshi urujijo kubera ukuntu yatangaje ko azakora ubukwe na Tanasha ariko bakaba bagiye kubyarana ubu bukwe butabaye.

Diamond Platnumz na Tanasha bashyize ku mugaragaro urukundo rwabo mu Ugushyingo umwaka ushize,bahita banatangaza ko ubukwe bwabo buzaba kuwa 14 Gashyantare 2019 gusa birangira bwimuriwe igihe kitazwi.