Print

Rugwiro Herve yahishuye itandukaniro yasanze mu ikipe ya Rayon Sports ari naryo ryabafashije gutsinda TP Mazembe

Yanditwe na: Martin Munezero 8 July 2019 Yasuwe: 5527

Umunyezamu mushya wa Rayon Sports Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Olokwei Commodore na Iranzi Jean Claude.Buri mukinnyi yatangaje ko umurindi w’abafana wabafashije kurinda igitego cyabo babonye ku munota wa Kane (4′) w’umukino.

Rugwiro Hervé yagize ati “Ikipe nakinnyemo zose ni ikipe zikomeye ariko Rayon Sports ifite abafana benshi ntawabitindaho, gusa ikintu nakunze kuri Rayon Sports ni Public, yamfashije aho nageraga nkaruha batwongeragamo ingufu”

Ubutumwa aba bakinnyi bageneye abafana ba Rayon Sports, babasabye gushyigikira ikipe yabo uko batangiye batsinda bakazasozanya intsinzi.

Ubu Rayon Sports FC iyoboye itsinda (A) n’amanota atatu (3) mu gihe KMC FC na Atlanta’s FC zifite inota rimwe naho TP Mazembe ikaba iya kane n’umwenda w’igitego yatsinzwe na Rayon Sports.