Print

Jose Mourinho yanze akazi kagombaga kumuhesha akayabo katarahabwa undi mutoza ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 3298

Mourinho yahawe amasezerano yari gutuma ahabwa amafaranga atarahabwa undi mutoza uwo ariwe wese ku isi n’ikipe ya Guangzhou Evergrande arayanga kubera ko ngo yumva agifite ubushobozi bwo gutoza amakipe akomeye I Burayi.

Mourinho watoje ibigugu birimo Chelsea, Real Madrid na Inter ari mu bushomeri nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza umwaka ushize.

Amakuru aravuga ko Guangzhou itozwa na Fabio Cannavaro,yifuza guha Jose Mourinho akayabo ka miliyoni 28 z’amapawundi nk’umushahara ku mwaka wongereyeho n’uduhimbazamusyi ariko uyu munya Portugal yateye umugongo aka kayabo.

Mourinho aherutse guhurira I London n’umuherwe wa Guangzhou witwa Xu Jiayin utunze amamiliyari y’amadolari muri Mata uyu mwaka,ariko ngo yamubwiye ko atari ku rwego rwo kujya gutoza mu Bushinwa.

Mu minsi ishize Mourinho yatangaje ko ashaka kongera gutoza amakipe akomeye ndetse ngo birashoboka ko yanatoza amakipe y’ibihugu.