Print

Abantu 7 barimo abanyamakuru 5 ba AZAM TV baguye mu mpanuka y’imodoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 6267

Aba bantu bapfuye kuri uyu wa mbere barimo abanyamakuru n’abatekinisiye b’ikigo cya AZAM Media Group bari muri coaster yagozwe n’ikamyo yerekezaga Dar es Salaam saa munani n’igice zo muri iki gihugu.

Nyuma yo kumva iyi nkuru ibabaje,perezida Magufuli yahise yoherereza ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka ikomeye.

Ushinzwe gutangaza amakuru muri perezidansi ya Tanzania, Gerson Msigwa,yavuze ko Magufuli yababajwe cyane n’uru rupfu rw’abanyamakuru ba AZAM.

Yagize ati “Perezida Magufuli yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuyobozi wa Said Salim Company nyuma y’urupfu rw’abakozi 5 ba AZAM baguye mu mpanuka y’imodoka kuri uyu wa 08 Nyakanga 2019.”