Print

APR FC yakatishije itike yo kwerekeza muri ¼ nyuma yo kwitsinda kwa Green Eagles

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2019 Yasuwe: 3027

Nubwo abatahizamu ba APR FC bongeye kuyitenguha,ntibyayibujije kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza kuko igitego 1-0 Green Eagles yitsinze cyabaye imbarutso ikomeye.

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kuyobora umukino ku rwego rwo hejuru kwa APR FC ariko ba rutahizamu barimo Sugira Ernest na Byiringiro Lague ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye yo gutera mu izamu.

Nkuko byagenze mu mukino wa mbere,APR FC yagowe n’umunyezamu Sebastian Mwange wa Green Eagles wabereye ibamba abakinnyi ba APR FC akuramo amashoti yose yatewe.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

APR FC yasabwaga gutsinda ngo yerekeze muri ¼ cy’irangiza,yafunguye amazamu ku munota wa 59 w’umukino,ubwo Ombolenga yahinduraga umupira imbere y’izamu rya Green Eagles,Borface Sunzu aritsinda.

Ku munota wa 70 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ariko rutahizamu Byiringiro Lague ananirwa gutsinda umunyezamu bari basigaranye bonyine.

APR FC yabashije kurinda iki gitego birangira itsinze umukino ndetse iyobora itsinda C n’amanota 6, Proline FC na Green Eagles banganya amanota 3 mu gihe Heegan FC ifite 0.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze :
Group C

Green Eagles 0-1 APR FC
PROLINE FC 2-0 Heegan FC

Group D
GORMAHIA 2-1 AS Maniema
KMKM 0-2 AS PORTS






Comments

Ngoga 9 July 2019

avoka y’imbwa imanuka ihiye kbs, ndemeye. ikipe yitsinze igitego n’umwataka wari bugitsinde ubona asinziriye ataziyobijya niyo biva.


Mwiza 9 July 2019

iri tsinda APR irimo na Muhanga yazamuka ari iyambere, aya makipe barikumwe ntanimwe yatwaye igikombe cya championa iwayo.


muzungupaul 8 July 2019

Akogatego kamwe harigihe kazabura