Print

Arlene umukobwa uherutse kugaragara yambika impeta umusobanuzi wa filimi uzwi nka Rocky Kirabiranya yasezeranye n’undi musore[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 July 2019 Yasuwe: 10077

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umukobwa bivugwa ko yahoze ari umukunzi wa Rocky Kirabiranya usanzwe usobanura amafilimi mu rurimi rw’ikinyarwanda (Agasobanuye),amwambika impeta isanzwe yambikwa abagiye gukora ubukwe ndetse n’abagiye kubana mu gihe kiri imbere nk’ikimenyetso cy’imbanziriza bukwe.

Aya mashusho yateye benshi urujijo kuko uyu mukobwa unzwi ku izina rya Arlene bivugwa ko urukundo rwe na Rocky Kirabiranya rwari rwahagaze nubwo uyu musobanuzi we yirinze kugira icyo abivugaho.

Arlene bikaba bivugwa ko yari amaze igihe ari mu munyenga w’ urukundo n’uyu musore witwa Marcel,akaba ngo yari yaranafashe irembo ndetse banitegura kubana nk’umugore n’umugabo.

Icyumweru dusoje nibwo Arlene yasezeranye imbere y’amategeko y’uRwanda kubana n’umugabo we Marcel akaramata, haba mu byishimo no mu makuba…, nkuko amategeko y’uRwanda abiteganya,ubu Ishimwe Arlene ni Umugore wa Murenzi Marcel byemewe n’amategeko.

Murenzi Marcel na Ishimwe Arlen bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buzaba ku iTariki ya 20 Nyakanga gusaba no gukwa, na 26 Nyakanga 2019 gusezerana imbere y’Imana.

Rocky Kirabiranya aherutse kwambikwa impeta na Rocky Kirabiranya



Comments

gatera 9 July 2019

Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi (Igikumwe).Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero. Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu bo muli ISRAEL bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.


Emmanuel 9 July 2019

Kirabiranya niyihangane ntakundi.