Print

APR FC yazanye umutoza w’Umubiligi watoje ikipe y’ikigugu muri Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2019 Yasuwe: 6202

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,uyu mutoza utatangajwe amazina yaje muri APR FC kugira ngo ayizamurire urwego ndetse ari bwerekwe abakinnyi ba APR FC kuri uyu wa kabiri gusa akazakurikirana imikino ya CECAFA nk’indorerezi.

Ntabwo ubuyobozi bwa APR FC buragira icyo butangaza kuri uyu mutoza,gusa amakuru aravuga ko uyu mugabo warebye umukino wayo na Green Eagles yaje gusinya amasezerano yo gufasha iyi kipe gutwara shampiyona no kuyisubiza muri CAF Champions League.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko umutoza Robertinho watozaga Rayon Sports ariwe ugiye gutoza APR FC ndetse ko bamaze kumvikana,ariko ubuyobozi bwa APR FC bwabinyomoje buzana uyu mutoza uramenyekana amazina bidatinze.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yageze I Kigali ku cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019,aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azamara atoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu.


Comments

John 9 July 2019

Yayayaaa!
Mbega inyandiko idasobanutse?
None se havugwa ikipe yatoje, ubwenegihugu ariko ntihavugwe izina ry’umuntu? N’ifoto y’umuntu w’umwarabu ikagaragazwa nta zina rye?
Ubundi bati yatoje ikipe y’igihugu ya Africa! Ikihe se?

Wa mugani w’Abafransa, ibi c’est du n’importe quoi!!!