Print

Myugariro Marquinhos yandagaje Lionel Messi wavuze ko Brazil yatanze ruswa ngo itware Copa America 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2019 Yasuwe: 2493

Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye mu bwugarizi yavuze ko Messi yari akwiriye kwakira gutsindwa kuko nawe asanzwe atsinda amakipe mu buryo budasobanutse.

Yagize ati “Hari ibyabaye biramufasha we n’ikipe ye ya FC Barcelona na Argentina kandi sinigeze numva atuka aabsifuzi.Yaratsinzwe akwiriye kubyemera agatuza.Birababaje kumva umukinnyi mwiza nkawe avuga amagambo nk’ariya.n’Umusitari ukundwa na buri wese ariko abasifuzi benshi bagiye bamufasha cyane muri Barcelona no mu ikipe y’igihugu.”

Messi yavuze ko CONMEBOL yari yarateguye neza ko Brazil igomba kwegukana igikombe cya Copa America 2019 yakiriye kuko ngo abasifuzi bibye cyane Argentina mu mukino bakinnye muri ½ ikabatsinda 2-0.