Print

Umwana wavutse afite amenyo 4 yapfuye urupfu rw’amayobera

Yanditwe na: Martin Munezero 9 July 2019 Yasuwe: 4264

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru thesoutherndaily.co.za, ivuga ko uyu mwana yari amaze kuzuza ibyumweru bitatu gusa mu gitondo ababyeyi babyutse basanga umwenge w’izuru umwe wavuyeho nyuma aza no kumera amenyo ane, ibintu batangaje ko byakozwe n’abapfumu.

Iri shyano ngo ryabereye mu gace ka Govit Farm, Mvurwi nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho witwa Makope.

Yagize ati; “Abayobozi b’Umudugudu wanjye baje kumenyesha iby’icyo gikuba bambwira ko byanabaye mu buryo bwihuse ku buryo banahise bashyingura umurambo.”

Makope yavuze ko bakeka ko icyabiteye ari amarozi ngo izuru rikaba ryarariwe n’ikiremwa kitamenyekanye, aho byabaye amu joro ari kuwa gatandatu, naho kumera amenyo bikaba mugitondo, nimugoroba umwana aza kwitaba Imana.

Ati: “Nta numwe wifuzaga kwegera ababyeyi kubera ubwoba, baramushyinguye kandi ntibari kubona ubushobozi bwo kumushyingura mu buryo bwiza.”

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko mu gace ke hajya haba ibintu bidasanzwe, aho hari n’abana b’abanyeshuri batatu bafite icyo bapfana bateranye inda akaba atarishimiye ibi byose biba mu gace ke.