Print

Wolanski wirutse mu kibuga kuri final ya champions League yambaye ubusa yafunzwe agiye kongera kubikora muri Copa America

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2019 Yasuwe: 4197

Kuri iki cyumweru, Kinsey Wolanski yari yapanze kwinjira mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Copa America wahuje Brazil na Peru,ahagarikwa atarabasha kwinjira,byatumye abapolisi bahita bamujyana kumufunga.

Wolanski wari kumwe n’umukunzi we muri stade I Rio de Janeiro,yashatse kongera kwamamaza cyane urubuga rwabo rwa filimi z’urukozasoni,akomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano 20 barimo uwamukubise umutego yikubita hasi ahita amwambika amapingu.

Abinyujije kuri Instagram Wolanski yagize ati “Twerekekeje muri Brazil twambaye mu buryo budasanzwe,twicara mu myanya yacu ariko kwamamaza Vitaly ntibyakunze kuko abashinzwe umutekano 20 baradufunga.Ubu twamaze kurekurwa,turi kurya ubuzima muri Brazil.”

Wolanski n’umukunzi we Vitaly Zdorovetskiy bafunzwe bombi bagiye kwinjira mu kibuga bambaye ubusantibyabahira.Aba bombi bashakaga kwinjira mu kibuga mu mukino Brazil yatsinzemo Peru 3-1 ku mukino wa nyuma wa Copa America 2019.