Print

Diamond yahishuye igitsina cy’umwana Tanasha atwite maze asaba ubufasha abakunzi be[AMADFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 July 2019 Yasuwe: 3358

Ati: “Nagize ibyishimo bidasanzwe ubwo namenyaga ko umukunzi wanjye Tanasha ahuza itariki y’amavuko na mama wanjye. None nshimishijwe no kubabwira ko mu mezi make twitegura kubona umwana w’umuhungu”.

Nyuma y’ibirori, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yasabye abakunzi be kumufasha gutekereza izina ryiza yazita umuhungu we.

Ati: Muri inshuti zanjye, muri umuryango wanjye. Mumfashe gutekereza izina ry’umwana. Tumwite nde? Mutekereze.

Hari hashize igihe abantu bibaza niba koko Tanasha atwite, ariko ba nyir’ubwite ntacyo bari barabitangajeho. Diamond, yavuze ko inda imaze kugira amezi arindwi, ko mu mezi abiri gusa Tanasha azamubyarira umuhungu.