Print

VAR byari biteganyijwe ko izakoreshwa muri 1/4 cya CAN byahinduwe

Yanditwe na: Martin Munezero 9 July 2019 Yasuwe: 1987

Kuri ubu imikino ya ¼ izatangira gukinwa ku wa Gatatu, VAR izatangira gukoreshwa gusa yagombaga gukoreshwa muri ½ , ryimuriwe muri kimwe cya kane mu rwego rwo kuganya impaka ku byemezo by’imisifurire bitavugwaho rumwe.

Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, yanze ko iri koranabuhanga rya VAR rikoreshwa mu mikino ibanza kuko ngo akenshi bigorana ko abafana bahita baryiyumvamo.

Abasifuzi bari gusifura imikino ya CAN 2019, barimo n’umunyarwanda Hakizimana Louis, bakoze amahugurwa ya mbere kuri iri koreshwa ry’amashusho ya VAR mu gufata imyanzuro mu kibuga, kuburyo ntakizagorana kuba bahita batangira kurikoresha ku bibuga.

VAR yakoreshejwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika ubwo Wydad AC yo muri Maroc yegukanaga CAF Super Cup itsinze TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Comments

Jean Ntabana 10 July 2019

Var mbona ntamumaro kuko umusifuzi ashobora gutsimbarara kucyemezo yafashe mbere. Ikindi nuko ikereze umupira kandi ica intege abafana ibabuza kwishimira igitego

Amina 9 July 2019

iyo VAR ibi ikoreshwa Ghana iba yakomeje. kuko yatsinze igitego baracyanga nta kosa ryabaye.