Print

Abahuruje urubyiruko barubeshya ko bazaruha amadolari 197 mu mahugurwa bagejejwe imbere y’ubutabera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2019 Yasuwe: 3409

Ni abagore babiri n’abagabo babiri. Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro bahakanye ibyo baregwa.

Tariki 25 Kamena nibwo ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre, inzu nini y’inama mu Rwanda, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ’wealth and fitness summit’.

Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Gusa basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko babigaragaje.

Abategetsi babijeje gukurikirana abakekwaho ’ubu butekamutwe’ nk’uko minisitiri w’urubyiruko yabibwiye uru rubyiruko rwari rwageze kuri Convention Centre.

Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushukanyi.

Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa tariki 11 z’uku kwezi.

Inkuru ya BBC


Comments

Kiyana 11 July 2019

Mwatubwira ukuntu umuntu utazwi imyirondoro ajya gukora booking kuri KCC, bikarinda bigera aho abantu bahurura nta muyobozi n’umwe ubizi? Muzajye mubeshya abahinde cyangwa abamongole.