Print

Dani Alves yatangaje ukuntu yasuzuguye umutoza Pep Guardiola kubera Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 3284

Alves uherutse gufasha Brazil gutwara Copa America ndetse kiba igikombe cye cya 40 yavuze ko yangaga ibyo guhererekanya umupira hagati ya myugariro baca ku mpande n’abakinnyi bakina imbere ariko ngo we yaramusuzuguye akajya ahereza umupira Messi.

Yagize ati “Pep ntiyakundaga guhererekanya umupira hagati y’abakinnyi bakina inyuma ku mpande n’aba mababa (wingers) kuko bitubaka umukino.Nakundaga kubikora kuri Messi bikamurakaza.Namubwiye ko Messi aramutse adakoze ku mupira mu minota 2 ava mu mukino ariyo mpamvu tugomba kumufasha kuwugumamo,nawe akadufasha gutsinda.Yaje kubyemera.”

Iyi nama ya Alves yafashije Guardiola kwigarurira imitima y’abakunzi ba FC Barcelona kuko mu myaka 4 yayimazemo yatwaye ibikombe 11. Guardiola yatoje FC Barcelona kuva muri 2008 kugera 2012.

Guardiola yubatse ikipe y’amateka muri FC Barcelona yategetse Uburayi bwose mu gihe kinini kugeza ubwo yasezereye ku kazi.