Print

Umupolisi witeguraga ubukwe yagonzwe n’imodoka ari mu kazi arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 9851

Uyu mupolisi wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage yakoreye impanuka imbere y’inyubako y’Akarere ka Muhanga mu masangano y’imihanda uva i Nyabisindu uhura n’uturuka i Kigali unyuze hafi ya Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga.

Umuvugizi w’ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko impanuka ikimara kuba, Polisi yihutiye gutabara isanga Ndayisaba yababaye cyane ajyanwa ku bitaro by’i Kabgayi agihumeka, ariko hashize umwanya muto yitaba Imana. Umurambo we waraye muri ibi bitaro.

Yagize ati: “Polisi igiye gukora iperereza kugira ngo harebwe icyateye iyo mpanuka.”

Uyu mupolisi wakundwaga na bagenzi be kubera ubwitonzi bwe no kwicisha bugufi,ngo yari afite ubukwe mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.


Comments

Lamar 10 July 2019

Birababaje cyane!IMANA imwakire mu bayo.