Print

Tanasha Dona yatangaje ko Diamond Platnumz yamwibye umugono amutera inda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 4542

Uyu mukobwa uherutse nawe kwinjira mu muziki ashyira hanze indirimbo yitwa Radio,yatangarije kuri Instagram ye ko yatunguwe no guterwa inda n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Yagize ati “Amezi arindwi arashize ntwite, harabura abiri ngo mbyare. Ngomba kuvuga ko byabaye vuba kandi ntabiteganyije, mbere numvaga ntiteguye ariko uko iminsi ishira numva nakiriye umugisha uvuye ku Mana.”

Kuwa 7 Nyakanga 2019 nibwo umuhanzi Diamond Platnumz yatangarije mu birori by’impurirane by’isabukuru y’amavuko y’umubyeyi we Sandra Sanura n’umukunzi we Tanasha Donna ko yiteguye kubyarana na Tanasha umwana wa Kane.

Tanasha na Diamond bashyize ku mugaragaro ko bakundana mu Ukwakira 2018,nyuma y’amezi make uyu muhanzi w’icyamamare atandukanye n’uwari umukunzi we Zari babyaranye abana 2.