Print

Umusirikare ukomeye mu ngabo za RDF yarokotse impanuka yari iteye ubwoba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 9439

Iyi modoka ifite ibirango bya RDF yarangiritse cyane ariko abari bayirimo barimo n’uyu musirikare bose bavamo ari bazima nyuma yo kugonganira n’ikamyo mu Kagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, kuwa Mbere taliki ya 08 Nyakanga 2019.

Umwe mu baturage bamenye iriya mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yabonye imodoka za Police n’iza gisirikare zihuta harimo na Ambulance zigana aho yabereye.

Imodoka y’uriya musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yavaga Nyamagabe yerekeza i Huye yagonganye n’ikamyo gusa ku bw’amahirwe we n’uwo bari kumwe bavuyemo ari bazima nubwo imodoka yangiritse cyane.

Col Sebowa n’umushoferi we bari muri iyi modoka ifite ibirango by’Igisirikare cy’u Rwanda, bakomeretse ariko bahise babona ubutabazi bwihuse.

Umushoferi yahise ajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) naho Col. Sebowa ajya kuvurirwa ku Bitaro bya gisirikare i Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Umuturage utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko hariya habereye impanuka hamanuka bityo ko n’impanuka yaba yatewe n’umuvuduko ukabije.