Uyu munyezamu ukomeje kwigarurira imitima y’aba Rayons,yabwiye ikinyaamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko icyanga cy’abafana ba Rayon Sports kiri kumuryohera, cyane ko ngo yabonye nta rindi tandukaniro riri hagati ya Rayon Sports na APR FC uretse bo.
Yagize ati “Ntabwo nanyuze mu makipe menshi, iyo namenyekaniyemo ni APR FC, navuga ko amakipe ari amwe wenda aho bitandukanira ni ku bafana, Rayon Sports ifite abafana benshi navuga ko ari ryo tandukaniro gusa."
Kimenyi Yves uherutse gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2,yijeje abafana ba Rayon Sports ko we na bagenzi be biteguye gutanga ibyo bafite kugira ngo begukane CECAFA Kagame Cup.
Kimenyi yavuze ko itandukaniro rya Rayon Sports na APR FC ari abafana
Uyumuhunguwacu tumirinyuma twiteguye kumushyigikira numurindi wacu komerezaho natwe ntituzagutenguha