Print

Guverineri wa Nairobi muri Kenya yageneye izina umwana wa Diamond na Tanasha

Yanditwe na: Martin Munezero 10 July 2019 Yasuwe: 3650

Mu minsi yashyize nibwo Tanasha Donna yakorewe ibirori byizihiza isabukuru y’amavuko ye, aho kuri uwo munsi yahawe impano zitandukanye zirimo n’imodoka ihenze yahawe n’umukunzi we Diamond Platnumz.

Guverineri wa Kabiri wa Nairobi Mike Sonko nyuma yo kumenya aya makuru, yasabye Diamond ko yazamwita izina rye ‘Sonko’

Yagize ati” Niba umwana wawe avukiye muri Kenya uzamwite Sonko , Amahirwe masa.”

Nyuma mu buryo bwo gutebya yahise asuhuza Perezida Uhuru Kenyatta amubwira ko Diamond najya kwibaruka azahita abitangaza.