Print

AS Kigali yasinyishije abarimo Rusheshangoga,Bakame, Haruna Niyonzima n’abanyamahanga 4 bakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2019 Yasuwe: 4792

Aba bakinnyi bose uko ari batatu,AS Kigali yabasinyishije nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cyayihesheje amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

AS Kigali yabanje gusinyisha Haruna na Bakame mu gihe Michel Rusheshangoga we yasinye nyuma nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Bakame yari amaze iminsi aganira na Police FC kugira ngo azayerekezemo mu mwaka utaha ariko ibiganiro ntibyakunze ahitamo kwerekeza muri AS Kigali.

Haruna Niyonzima warekuwe na Simba SC mu minsi ishize,yagarutse mu biruhuko mu Rwanda ubuyobozi bwa AS Kigali buhita butangira kumurambagiza none byarangiye asinye.

Nubwo Bivugwa ko Rusheshangoga nawe yasinye muri AS Kigali,hari amakuru avuga ko atarasinya ahubwo ngo bari mu biganiro bya nyuma.Aba basore bose biravugwa ko basinyiye AS Kigali imyaka 2.

Aba bakinnyi bose basinyiye AS Kigali,ni inararibonye cyane kuko bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi imikino myinshi ndetse bose bahuriye ku kuba baranyuze mu ikipe ya APR FC na Rayon Sports uretse Rusheshangoga wakiniye APR FC na Singida yo muri Tanzania.

Uretse aba bakinnyi 3 mpuzamahanga b’abanyarwanda,AS Kigali yasinyishije abakinnyi 4 bakomoka muri Gabon na Cameroon bakiniraga amakipe y’ibigugu barimo Ekandjoum Essombe Arstide Patrick (Union of douala - Cameroon), Makon Nlogi Thierry (Cotton Sport-Cameroon) alogo mba Rick Martel (Manga Sport-Gabon) Fosso Fabrice Raymond (ums of loum-Cameroon).

Abandi bakinnyi b’Abanyarwanda basinyiye AS Kigali barimo Ishimwe Christian (Marines), Kalisa Rachid (Kiyovu Sport), Songayingabo Rachid (APR FC), Rukundo Denis (APR FC)





Haruna,Bakame na Rusheshangoga bamaze gusinyira AS Kigali


Comments

mpembe 11 July 2019

hari inkuru zirikuvuga ko ariya majigo 4 hari ikipe imwe yari yayazanye iteganya gusohoka,ibyo gusohoka byakanga ikabajugunya muri AS kgl kwa jeux.


mumu 11 July 2019

iyi As kgl izaba iryana kbs, naho Rusheshangoga muri rayon byari kumugora kwicaza Radu.