Print

Muhadjiri yasinyiye ikipe yo mu Barabu yamuguze akayabo k’amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2019 Yasuwe: 3010

Hakizimana Muhadjiri byavugwaga ko yamaze kumvikana na AS Vita Club yo mu gihugu cya RDC,yahinduye ibitekerezo yerekeza mu bihugu bya UAE mu ikipe yitwa Emirates club, yemeye kumutangaho agera ku bihumbi 300 by’amadolari, mu gihe AS Vita Club yavuzwemo yatangaga ibihumbi 100 by’amadolari.

Kwerekeza mu ikipe ya Emirates Club byatumye APR FC yinjiza akayabo ka miliyoni 125 FRW kubera ko uyu mukinnyi yari akiyifitiye amasezerano.

Muhadjiri watwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka ushize,yerekeje mu ikipe ya Emirates Club ikinira mu mujyi witwa Ras al-Khaimah muri UAE.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 25, yari amaze imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Muhadjiri wari umaze imyaka ine yikurikiranya aza mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda,yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe igiye kujya imuhemba akayabo k’ibihumbi 17 by’amadolari cyane ko iki gihugu kiri mu birimo amafaranga.


Muhadjiri yamaze kwerekeza mu ikipe ya UAE


Comments

NTAZINA 12 July 2019

Hitimana wikwigora uba witabye Imana kugirango ugire ibyo usobanura.
naho ubundi Umuhungu aragafashe


hitimana 11 July 2019

Umwana arakize birarangiye.Kubera ukuguru kwe Imana yamuhaye.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.


Kamayirese 11 July 2019

Harya abirirwa basakuza ngo APR FC ntamusaruro itanga kuri politique yayo yo gukinisha abana babanyarwanda ko nta musaruro utanga. aya mafaranga ndahamya nababandi bajya kuzana abanya Brasil,Ghana nahandi ko ntawe uragurwa amafaranga nkayo. mu myaka 2 yikurikiranya hamaze kugenda babiri kuri 300.000$ undi 200.000$.


Kamayirese 11 July 2019

Harya abirirwa basakuza ngo APR FC ntamusaruro itanga kuri politique yayo yo gukinisha abana babanyarwando ko nta musaruro utanga. aya mafaranga ndahamya nababandi bajya kuzana abanya Brasil,Ghana nahandi ko ntawe uragurwa amafaranga nkayo. mu myaka 2 yikurikiranya hamaze kugenda babiri kuri 300.000$ undi 200.000$.