Print

Gor Mahia yiyemeje guhangana n’ibigugu bitatu mu rugamba rwo gusinyisha Jules Ulimwengu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2019 Yasuwe: 9154

Jules Ulimwengu yatangiye kureshya amaso y’amakipe akomeye hanze y’u Rwanda, nyuma yo kuyobora abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro ndetse kugeza ubu muri CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda niwe uyoboye ba rutahizamu.

Umutoza Hassan Oktay yabwiye abanyamakuru ko Gor Mahia atoza yakwifuza gutunga uyu Murundi ufite ubuhanga budasanzwe bwo gutaha izamu atitaye ku kigugu Rayon Sports iri gukina nacyo.

Yagize ati “Ni byo koko turi kuganira na ba rutahizamu benshi byanashoboka ko na we(Ulimwengu) arimo. Ntabwo twabavuga amazina, ariko turifuza kuzana umukinnyi ufite ubunararibonye wamenyereza abo dufite kuri ubu”.

Mu masezerano Rayon Sports yagiranye na Ulimwengu,harimo ingingo ivuga ko ikipe imwifuza igomba kwishyura ibihumbi 150 by’amadorali ariyo mpamvu byagora Gor Mahia.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,amakipe atatu akomeye arifuza rutahizamu Ulimwengu, arimo iyo muri Afurika y’epfo yiteguye gutanga ibihumbi 45, iyo mu Misiri yatanze 60 n’iyo mu Butaliyani bivugwa ko yifuza gutanga ibihumbi 80 by’amadorali.


Ulimwengu yatangiye kwifuzwa n’ibigugu bitandukanye


Comments

Bernard Ngabonziza 12 July 2019

Uyu ni Rutahizamu ntashidikanywaho, urebye imyaka afite, ubuhanga bwo gutsinda ibitego, uko asaba umupira, uko atanga umupira ahita yirukira muri surface nk’umurabyo, murebe igitego yatsinze Mazembe uko yahaye umupira Iranzi ari ku ruhande, mu kanya gato abayageze mu rubuga rw’amahina! Uyu ntasanzwe mu gutaha izamu, ahubwo hariho igihe yinjira neza cyane mu rubuga bagenzi be ntibamubone, ubona yakora ibirenze ibyo akora. Ikindi kandi, kubona muri iki gihe Rutahizamu utsinda ibitego 30 mu mikino 32, ari n’umusore w’ibyaka 21, ntibisanzwe. Rayon ikwiye kwitondera abayiha udufaranga tw’intica ntikize.


Higiro 11 July 2019

uyu mwana n’isi kbs ahora ahuna huna impere y’izamu mpaka abonye umuhigo kandi uba ubona bitari bukunde,ariko ukuntu abigenza niwe ubizi,nange mbona byagezemo abafana bari mubicu.


hitimana 11 July 2019

Abakinnyi b’umupira urabakiza cyane batarushye.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.


Kamayirese 11 July 2019

Abakinnyi beza bari guhagurukira muri 200.000$, na 300,000$ naho uwo ngo ni top score ngo n’angahe?