Print

Perezida Magufuli yasabye abagore bo muri Tanzania kwirekura bakabyara abana benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2019 Yasuwe: 1375

Uyu mukuru w’igihugu ntabwo anejejwe n’abaturage ba Tanzania ariyo mpamvu yifuza ko bakwiyongera igihugu kikabona amaboko agikorera.

Nkuko Reuters ibitangaza,Magufuli yatangaje aya magambo ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yari mu mujyi avukamo wa Chato.

Yagize ati: "Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye. Mwirekure, bo mubareke bifate".

Ubu si ubwa mbere Bwana Magufuli ashishikarije abagore kurushaho kubyara abana benshi, ubuheruka hakaba hari mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.

Nkuko bitangazwa na Reuters, icyo gihe mu mwaka ushize Bwana Magufuli yongeyeho ko kuringaniza imbyaro ari "iby’abanebwe cyane badashoboye kwita ku bana babo".

Abanenga perezida John Magufuli, bavuga ko uyu murongo we ari ukubara nabi mu bijyanye n’ubukungu.

Umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu utuye i Dar es Salaam wavuganye na Reuters ariko agasaba kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko "ukwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyongera k’ubukene n’ubusumbane mu mikoro".


Comments

gatare 11 July 2019

Tanzania ifite ubutaka buhagije.Isi yose ifite ubuso bunini cyane (area) budatuwe.Ubutayu bwonyine ni 1/3 y’ubutaka bwose bugize isi.Aho hose haramutse hera (fertile),isi ishobora guturwa na Billions/Milliards zirenga 100.Isi nshya izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2 igice cya 3 umurongo wa 13,yose izaba yera yose.Bible ivuga ko UBUTAYU bwose buzavaho.Byisomere muli Yesaya 35,imirongo ya 6 na 7.Niba ushaka kuzaba muli paradizo cyangwa kujya mu ijuru,bible igusaba gushaka imana cyane,ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Bible yerekana neza ko abantu bibera mu byisi gusa batazaba muli paradizo dutegereje.