Print

Umugabo muremure kurusha abandi muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu kubera amafoto yifotoje ari kumwe n’umukunzi we mugufi cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2019 Yasuwe: 8214

Uyu mugabo ufite uburebure budasanzwe,yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga,ashyira hanze amafoto ye n’umukunzi we aruta cyane benshi bibaza byinshi ku rukundo rwabo.

Madiba areshya na metero 2 na sentimetero 06 mu gihe umukunzi we areshya na metero 1 na sentimetero 50 mu burebure.

Uyu musore muremure yatunguye umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye aramusohokana ari nabwo bafashe umwanzuro wo kwifotoza aya mafoto yakwirakwijwe hirya no hino.

Madiba n’umukunzi we Mukwevho Pfunzo,batangiye gukundana kuwa 03 Gicurasi 2018 none ubu bari mu buryohe bw’urukundo rwabo rwatangaje benshi kubera uko batandukanye mu ndeshyo.

Uyu musore yabwiye abafana be ko yabonye uyu mukobwa kuri Facebook yumva aramukunze niko guhita amwandikira amubwira ko yamwihebeye.





Comments

MAZINA 11 July 2019

Nta kibazo kirimo niba amusumba.Ni nkuko umuzungu arongora umwirabura.Icya ngombwa nuko mutera igikumwe kandi ntimucane inyuma kubera ko Imana ibitubuza.Ikibazo nuko muli iyi minsi y’imperuka abashakanye bahemukirana cyane.Gatanya zabaye nyinshi cyane.Gucana inyuma nabyo byabaye nk’itegeko.Nyamara Imana imaze gushyingira Adamu na Eva,yabasabye "kuba umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Byasobanuraga ko babana iteka,nta gushaka umugore wa kabiri nkuko benshi babikora.Ndetse n’amadini amwe akabeshyera Imana ko ushatse warongora abagore 4.Ngo baba bigana ba Abrahamu,Umwami Dawudi,etc...Yesu yasobanuye yuko impamvu Imana yabaretse bakarongora abagore benshi.Ngo nuko bari barananiye Imana igezaho irabihorera.Iyo urongoye abandi bagore,iteka bitera ibibazo mu rugo.