Print

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe na Pasiporo igaragaza imyaka ya nyayo ya Zari

Yanditwe na: Martin Munezero 11 July 2019 Yasuwe: 6354

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram hakwirakwijwe Pasiporo igaragaza imyaka ya Zari Hassan umaze gutandukana n’abagabo barenga 5 kandi bose babyaranye.

Ubusanzwe Zari yatangazaga ko yavutse mu 1990 gusa Pasiporo yagaragaje ko yavutse mu 1987.

Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza kuba mwiza kubarusha.

Ati “Buri wese ari gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya pasiporo yanjye yerekana ko navutse mu 1978, byari ukugira ngo mbone ubwenegihugu ariko navutse ku wa 23 Nzeri 1990. Mwese muranyanga kubera ko muri hasi, ndacyari mwiza n’ubwo mushaka kumpa imyaka 50. N’igihe nzaba mfite 100 nzaba mwiza kubarusha.”

Zari yireguye avuga ko yayihinduje akabeshya kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwo muri Afurika y’Epfo.


Comments

ishimwe hadjara 13 July 2019

Zari mumureke kuko siwe wenyine wahinduye mwekumwiha ngomukambye


john 12 July 2019

Ariko mujye mwandika ibintu biribyo cyane komubamuziko inkuru iribusomwe nabenshi.passport ye yerekanye ko yavutse 1978,mugihe we avugako yavutse 1980.