Print

Perezida Kagame na Museveni barahura imbona nkubone ejo kuwa gatanu

Yanditwe na: Ubwanditsi 11 July 2019 Yasuwe: 8292

Intego y’iyi nama ni ukurebra hamwe uburyo bwo kugarura amahoro muri Kongo no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri kariya gace.

Mu kwezi kwa gatanu Perezida w’u Rwanda, uwa Angola ndetse n’uwa Kongo bari bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu buhahirane ariko nanone no kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu birasirazuba bwa Kongo.

Mu mpera z’ukwa gatatandatu n’intangiriro z’ukwa kalindwi, imwe mu mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo yatangiye kuraswa ndetse bamwe bafatwa mpiri, bavugaga ko ari umutwe wa Kayumba Nyamwasa n’abo bafatanyije.

Leta y’u Rwanda ishinja ubutegetsi bwa Uganda guha inkunga abayirwanya, yaba iy’ibikoresho, gushaka abarwanyi ndetse na dipolomasi, ibinyamakuru bya Leta ya Uganda byagiye biba umuyoboro w’ibitekerezo w’ibtekerezo w’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Uganda nayo ihanan imbibe na Kongo, hakaba umutwe nawo urwanya Leta ya Uganda , ADF ufite ibirindiro muri Kongo.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubugande yari yazaniye ibaruwa Perezida Museveni yari yandikiye Perezida Kagame, ndetse Perezida Kagame agira ibiganiro hafi amasaha abiri n’iyi ntumwa, ndetse amuha igisubizo ashyira Museveni, nk’uko byatangajwe na The Easterafrican.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda wagiye uba mubi ariko biza guhurwa n’ifungwa ry’imipaka y’ubutaka bw’ibihugu byombi aho u Rwanda rwafashe icyemezeo ko baturage batongera kujya muri Uganda, ndetse n’ibicuruzwa byavaga muri Uganda birahagarara. Gusa ababasha gutega indege bo baragenda.

Foto: Urugwiro, ubwo Perezida Kagame yagabiraga inyambo 10 Perezida Museveni wari wamusuye mu rugo iwe kuri Muhazi muri Kanama 2011