Print

Igor Mabano yavuze ku kuba ariwe muhanzi waririmbye mu bukwe bwa Ange Kagame na Bertrand nuko yahawe ubutumire

Yanditwe na: Martin Munezero 11 July 2019 Yasuwe: 7162

Ubu bukwe bw’imbonekarimwe bwabereye i Rusororo ku nyubako ya Intare Conference Arena nyuma y’igitambo cya Misa bahamirijemo isezerano ryo kubana ubudatandukana.

Icyo gitambo cya Misa cyabereye muri IFAK Kimihurura kiyoborwa na Musenyeri wa Arkidiyosezi ya Kigali KAMBANDA Antoine n’igitambo cya Misa kitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu n’inshuti z’umuryango bya Ange KAGAME.

Ubu bukwe kandi bwitabiriwe n’ishuti za hafi n’abo mu miryango y’umukwe n’umugeni, bwari buryoheye ijisho nk’uko byagaragaye mu mafoto Ange Kagame yasangije abamukirira kuri Twitter.

Ibibazo byari byinshi ku bantu batabutashye bibazaga ku mitegurire y’ubu bukwe n’abagizemo uruhare, kuva ku watatse ahabereye ibirori, ababambariye, imodoka bagenzemo, uwadoze imyenda bambaye, kugera ku babaririmbiye.

Ku byerekeye umuziki umuhanzi Igor Mabano ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi bize umuziki ku ishuri rya Nyundo, Symphony Band.

Igor Mabano ni umwarimu mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo, agatunganya indirimbo akanaririmba. Ni umwe mu bahanzi bigaragagaje cyane mwaka wa 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ze zirimo “Iyo Utegereza” na “Back”.

Igor Mabano yemeje ko yaririmbye indirimbo ze ebyiri [Dear Mashuka na Genda Gake] ubundi akanashyiraho izindi z’abandi bahanzi zari zijyanye n’uyu munsi.

Uyu musore ukorera umuziki muri Kina Music yavuze ko agihabwa ubutumire bwo kuririmba muri ubu bukwe, yumvise ari ibintu by’agaciro gakomeye yahawe mu bahanzi amagana bari mu Rwanda.

Ati “Ni ibintu biba bikaze kuri njyewe, nabyakiriye nk’ibintu by’agaciro, ni ibishimo kuko ntabwo nari nzi ko nabona ariya mahirwe kuko hari abandi bahanzi benshi kandi batangiye mbere yanjye, ariko kugira amahirwe nk’ariya aba ari ikindi kintu kigaragaza ko nibura ibyo dukora bibageraho.”

Ntabwo Igor Mabano yahamagawe na Ange Kagame cyangwa Ndengiyingoma, gusa uwo batumye yamubwiye ko ari we muhanzi imiryango yifuje ko yabatamira.

Kuri we kuririmbira imbere y’abakomeye ntibyamuteye umususu cyangwa igihunga kuko bitari n’ubwa mbere, ahubwo ngo byamuhaye imbaraga zo kwerekana ibimurimo.

Ati “Umuntu abiha agaciro cyane kurusha uko wagira ubwoba cyangwa uvuge ngo nimbyica biragenda gute, kuko nkanjye ntabwo ari ubwa mbere nari ndirimbye imbere yabo, numvaga ari cya gihe cyo kwiyerekana no kugaragaza icyo umuntu aba afite.”