Print

Musenyeri Kambanda wayoboye umuhango wo gusezeranya Ange Kagame na Bertrand yabahaye impano

Yanditwe na: Martin Munezero 11 July 2019 Yasuwe: 10704

Icyo gitambo cya Misa cyabereye muri IFAK Kimihurura kiyoborwa na Musenyeri wa Arkidiyosezi ya Kigali KAMBANDA Antoine n’igitambo cya Misa kitabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu n’inshuti z’umuryango bya Ange KAGAME.

Musenyeri KAMBANDA Antoine wayoboye uwo muhango wo gusezerana akaba yarahaye impanuro zitandukanye abo bageni aza no kubaha impano ya Bibiliya nk’inkingi bazubakiraho mu buzima bwabo.

Nkuko byagaragaye kuri Twitter ya Mme Ange KAGAME yavuze ko yabonye uwo umutima we ukunda yagize ati ‘’ Nabonye uwo umutima wanjye ukunda ‘’ uyu ni umurongo ugaragara muri Bibiliya mu indirimbo za Salomo