Print

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wamaze iminsi 4 asambanywa ku ngufu n’umuyobozi w’imbonerakure ababyeyi be bakomeje guterwa ubwoba

Yanditwe na: Martin Munezero 12 July 2019 Yasuwe: 2505

Uyu mwana atuye ahitwa Monge-Kiramata, muri zone Ntega yo muri Komini Ntega, ho mu Ntara ya Kirundo. Biravugwa ko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe ku ngufu iminsi ine yose, guhera ku wa 1 Nyakanga kugeza kuri 4 Nyakanga.

Ni icyaha ngo cyakorerwaga mu nzu iherereye mu mudugudu wa Monge-Kiramata, muri Komini Ntega, mu Ntara ya Kirundo. Uyu mwana ngo akaba yarafashwe ku ngufu n’imbonerakure yo muri iki gice nyuma yo kumara imini ine amusambanya ajya kumujugunya mu bihuru.

Amakuru agera kuri RPA avuga neza ko uyu mwana yabonywe n’abagenzi bigenderaga bakamujyana ku kigo ndera buzima cya Ntega aho yaherewe ubutabazi bw’Ibanze. Ayo makuru ariko akomeza avuga ko bitewe n’ukuntu umwana yaramerewe nabi cyane ababyeyi be bagiriwe inama yo kumujyana ku bitaro ariko uyu muryango ukabuzwa gusohoka muri zone Ntega kugirango ayo mahano atamenyekana ku karubanda.

Ikindi kandi ngo nuko uyu uryango watewe ubwoba ubuzwa gutanga ikirego mu rwego rwo kumenya ko bafunze umunwa, ayo makuru akomeza avuga ko umuyobozi w’umudugudu wa Monge-Kiramata, Bwana Habimana Gerald aherekejwe n’imbonerakure z’aha hantu babwiye ababyeyi b’umwana ko nibaramuka bagize icyo bavuga umuryango wose uzarimburwa. Abaturage bo muri zone Ntega bakaba basaba ko icyaha nk’iki cyabaye nk’umucop cyahanwa bikomeye n’amategeko