Print

Kenya:Polisi yataye muri yombi abakobwa 11 yafashe bari gukina filimi z’urukozasoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 4896

Umugore n’umugabo bakuru bivugwa ko aribo bashoye aba bakobwa 11 muri iki gikorwa nabo bafatiwe muri iyi nyubako nabo polisi ihita ibata muri yombi.
Polisi yavuze ko aba bakobwa bose bafashwe bashobora kuba ari abanya Kenya nkuko ikinyamakuru Nairobi news cyabitangaje.

Komanda wa polisi ya Mombasa, Johnston Ipara,yatangarije iki kinyamakuru ko aba bakobwa bafatanywe ibikinisho byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina biteye nk’igitsina cy’umugabo n’ibindi bizwi nka Vibrators.

Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko muri iyi nyubako aba bakobwa bifatiragamo amashusho y’urukozasoni basanzemo imashini ngendanwa (laptops)15 n’izindi zisanzwe 10 aba bantu bashobora kuba bakoreshaga muri ibi bikorwa by’ubusambanyi.

Aba bantu bafungiwe kuri Nyali police station baragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu aho aba bantu babiri bari babakuriye barakurikiranywaho ibyaha birimo gushora abana mu busambanyi no gukinisha filimi z’urukozasoni kandi bitemewe.

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’amwaka ushize hatawe muri yombi umuherwe wo muri Mombasa n’abakobwa bo muri Nepali 12 yazanye muri iki gihugu kugira ngo abagire abacaka b’ibitsina muri aka gace ka Nyali.