Print

FC Barcelona yamaze gusinyisha rutahizamu Antoine Griezmann

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 2149

Antoine Griezmann wari umaze iminsi yibereye ku mucanga wa Ibiza we n’umuryango we,yamaze kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona yari imaze imyaka 2 yose imwirukaho kugira ngo aze gusimbura Luis Suarez uri gusaza.

Uyu Mufaransa w’imyaka 28 yaguzwe kugira ngo aze kuzuza ubutatu bwe na Lionel Messi na Luis Suarez bacitse intege nyuma yo kugenda kwa Neymar.

Mu myaka 5 Griezmann yari amaze muri Atletico Madrid, yayitsindiye ibitego 133 mu mikino 257 bituma aba umukinnyi igenderaho cyane.

Kuza kwa Antoine Griezmann bihise byangiza gahunda ya FC Barcelona yo kugura Neymar Jr wari umaze iminsi ateza akavuyo muri PSG kugira ngo imurekure.