Print

Angola na RDC biyemeje gufasha u Rwanda na Uganda kongera kunga ubumwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 2884

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, nibwo I Luanda mu gihugu cy’ Angola habereye inama yibanze ku kibazo cy’ umutekano mu karere. Iyi nama yahuje aba bakuru b’ibihugu yatumijwe na Perezida wa Angola Jao Laurenco, yitabiriwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Museveni, uwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi.

Itangazo ryakurikiye iyi nama rivuga ko ibiganiro by’ aba bakuru b’ ibihugu byibanze ku mahoro n’ umutekano n’ imibanire y’ ibi bihugu uko ari bine.

Abakuru b’ ibi bihugu bagaragaje ko bashyigikiye Kongo mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba ziba muri Kongo zigahungabanya umutekano wayo n’ uw’ ibihugu by’ abaturanyi.

Umwanzuro wa kane ugira uti “Abakuru b’ ibihugu bashimangiye akamaro k’ ibiganiro bihoraho birimo kuvugisha ukuri, bemeza ko byongererwa imbaraga ku rwego rw’ igihugu no ku rwego rw’ akarere hagamijwe gushimangira akamaro k’ amahoro mu bufatanye no mu bukungu”.

Umwanzuro wa gatanu uvuga ko abakuru b’ ibi bihugu bashyigikiye kwamagana imitwe iteza umutekano mu karere.

Ku kibazo cy’ umubano utifashe neza hagati y’ u Rwanda na Uganda abakuru b’ ibi bihugu bafashe umwanzuro wo gushyigikira ibiganiro hagati yabyo.

Umwanzuro wa 10 ugira uti “Hashingiwe ku buryo umubano wifashe hagati y’ u Rwanda na Uganda, Inama ishyigikiye ubushake bw’ impande zombi mu gukomeza gushakira umuti ikibazo gihari. 11. Ni muri urwo rwego iyi nama ishyigikiye ubushake bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’ ubwa Angola mu gufasha muri iyo nzira”.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya perezida Museveni nyuma y’ iyi nama, bwemeje ko Uganda ishyigikiye umugambi wo gushimangira amahoro n’ umutekano mu karere, ndetse ko ashyigikiye gahunda z’ ibi bihugu zo gushakira hamwe umuti mu byerekeye ubukungu n’ imibereho myiza binyuze mu kwishyirahamwe.

Mu mpera za Gicurasi 2019 nibwo Perezida Laurenco, Tshisekedi na Kagame bemeranyije guhuza imbaraga mu gushakira umuti ikibazo cy’ inyeshyamba.

Uyu munsi Perezida Museveni yatangaje ko nawe azatanga umusanzu we mu gushyigikira iyi gahunda yo kurwanya inyeshyamba zihungabanya umutekano w’ akarere.




Source:UKWEZI