Print

RDC: Ingabo za FARDC zisubije uduce 4 twari twarigaruriwe n’inyeshyamba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2019 Yasuwe: 3209

Inyeshyamba zari zimaze iminsi zifashe ibi byaro,zarashwe na FARDC kuwa Kane no kuwa Gatanu w’iki cyumweru birangira zihunze ziva mu birindiro byazo.

Umuvugizi w’ingabo za RDC mu gace ka Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yavuze ko barwanye iminsi 3 n’izi nyeshyamba zitandukanye aho yemeje ko abantu 9 bahasize ubuzima.

Abaturage bo muri Djugu basabye ingabo za FARDC kuhashyira ingabo za gisirikare kugira ngo izi nyeshyamba zitazagaruka kubazengereza.

FARDC yagabye igitero gikaze yifashishije intwaro ziremereye kuri izi nyeshyamba ziva mu duce twa Ndendei, Dadaru, Saio na Asada zihungira mu ishyamba.

Inyeshyamba umunani zasize ubuzima muri ibi bitero bitandukanye mu gihe umusirikare umwe wa FARDC nawe yahasize ubuzima.