Print

Umwarimu w’imyaka 28 yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira gusambana n’umunyeshuli we w’imyaka 13

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2019 Yasuwe: 3584

Mu mwaka ushize nibwo madamu Zamora yahamwe n’icyaha cyo gusambana n’uyu munyeshuli w’imyaka 13 yigishaga mu kigo cyitwa Las Brisas Academy.

Imishyikirano y’uyu mwarimu n’uyu mwana yigishaga watangiye amwandikira ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’ibitsina,bahita batangira kujya abahamagarana babwirana amagambo y’ubusambanyi,birangira bateye akabariro.

Brittany Zamora yavuzweho ko yasambanye n’uyu mwana ubugira kane bari mu modoka ndetse no mu ishuli.

Zamora wari ufite umugabo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko,yamaze igihe yoherereza uyu mwana amafoto ye yambaye ubusa n’andi yambaye utwenda tw’imbere mu rwego rwo kumukurura.

Zamora yafunzwe muri 2018 nyuma y’aho ababyeyi b’uyu mwana yigishaga basanze muri telefoni ye amafoto y’uyu mwarimu yambaye ubusa bahita bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2019 nibwo Zamora yabwiye urukiko ati “Ndi umuntu mukuru uzi ubwenge ariko nakoze amakosa akomeye nicuza cyane.Nabayeho ngerageza kubaha buri tegeko.ntabwo ndi ikibazo mu bantu.”

Uyu mwarimukazi yavuze ko yasabye imbabazi umuryango w’uyu mwana yashoye mu busambanyi ndetse yiteguye kwiga cyane ari muri gereza akazosohoka afite ubumenyi buhambaye.

Ikibazo uyu mugore azahura nacyo ni uko ubwo azaba arekuwe ku myaka 48 azamara indi myaka 2 mu kato nk’umuntu wahamwe n’icyaha cyo gushora abana mu busambanyi.

Uyu mwarimukazi yashyingiranywe n’umugabo we usanzwe ari umurobyi mu mwaka wa 2015 ariko yaje kumuca inyuma akajya asambana n’uyu mwana yigishaga.