Print

Butera Knowless na Yvan Buravan bibasiwe bikomeye n’umutekamutwe washatse kubateranya n’abakunzi babo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 July 2019 Yasuwe: 2161

Umuntu wiyise Butera Knowless kuri Facebook yashyizeho post ivuga ko Yvan Buravan afite igitaramo kuri Stade Amahoro kandi ko kwinjira ari ubuntu, asaba ushaka kumenya iby’icyo gitaramo ko yakwandikira Yvan Buravan kuri nimero 0783348995.

Abantu bahitaga babikora ndetse uyu muntu akabasubiza, agahita abemenyeshaka ko afite igitaramo tariki ya 7 Kanama 2019 muri parking ya Stade Amahoro, nyuma agatangira nyuma kubaka amafaranga.

Nk’uko bigaragaragara mu butumwa b’umwe bw’uwaganiriye n’uyu muntu wigize Buravan, yamubwiye ko afite iki gitaramo azaba afatanyije na Bruce Melody, Riderman n’abandi gusa akaba ari Tanzania aho hari gahunda yagiyemo.

Yvan Buravan watekewe uyu mutwe ubwo Isimbi yamuvugishaga kuri iki kibazo ariko telephone ye ngendanwa ntiyaboneka.

Butera Knowless we ubwe yasabye abantu kubitesha agaciro kuko si we ndetse akaba abona ari ikibazo gikomeye.

Yagize ati”ni ikibazo, icyo nasaba abantu ni uko ibintu bivugirwaho babitesha agaciro kuko sibyo. Ntabwo aribyiza uretse ko atari n’ubwa mbere bibayeho n’ubundi murabizi ko kuri facebook hariho abantu benshi banyiyitirira, icyo nababwira ni uko batesha agaciro ibyo babona kuko njye nkoresha paji imwe ya facebook (page), abantu barayibona bakabyibwira ko ari njyewe naho uriya muntu wanditse biriya sinjye babyime agaciro.”

Yavuze ko kandi ibi ari ugusebya izina rye umuntu amwiyitirira agakora ibyo bintu, akaba agiye kubikurikirana kugira ngo amenye iyo biva n’iyo bijya.