Print

Manchester United yafashe icyemezo gikomeye kugira ngo igumane Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2019 Yasuwe: 3585

Manchester United ikomeje guhangana n’uhagarariye Paul Pogba witwa Mino Raiola ukomeje gusunika kugira ngo uyu musore asohoke muri iyi kipe,yatangaje ko itazigera imurekura nibakomeza guhatiriza ngo agende.

Manchester United yatangaje ko ushaka Pogba agomba gutanga miliyoni 150 z’amapawundi ariko yabwiye Mino Raiola na Pogba ko nibakomeza kwitwara nabi aya mafaranga bazayongera akagera kuri miliyoni 180 z’amapawundi.

Real Madrid niyo isigaye mu rugamba rwo kwiruka kuri Pogba kuko Juventus yatangaje muri iki cyumweru ko itakimukeneye kubera ahanini igiciro Manchester United isaba.

Mu minsi ishize nibwo Pogba yateje impaka mu bakunzi ba ruhago ubwo yavugaga ko yifuza kuva muri Manchester United akajya gushakira ahandi.

Real Madrid yifuza cyane Pogba,iherutse gutanga miliyoni 120 z’amapawundi kugira ngo imubone ariko Manchester United iyisaba kuzuza 150.

Manchester United irashaka gukuba hafi 3 amapawundi yaguze Pogba mu myaka 3 ishize kuko yamutanzeho miliyoni 89 avuye muri Juventus ariko irashaka gusaba miliyoni 180.