Print

Umuraperi Racine na Passy Kizito bakomoje ku muntu watwawe umukunzi akaba yaranibagiranye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 July 2019 Yasuwe: 952

Racine afatanyije na Passy wahoze mu itsinda rya TNP bakoze indirimbo bise ’Yarakwibagiwe’ bagamije ngo kubwira umuntu baba baratwaye umukunzi ko yamwibagiwe bitewe n’uburyo yatoneshejwe kurenza uwo bakundanaga mbere.

Racine wifashishije Passy mu nyikirizo y’iyi ndirimo,yavuze ko iyi nidirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’inshuti ye byabayeho,aho ngo yakundanye n’umukobwa wakundanaga nundi musore kubera uburyo yagiye amwitaho kurenza wa musore biza kurangira amwibagiwe burundu.

Ahitamo ko Passy ariwe wamufasha mu nyikirizo y’iyi ndirimbo,Racine yavuze ko Passy ntaribi rye,kandi ko yari anasanzwe afana uyu muhanzi nk’uwamubanjirije mu kibuga kandi ufite ubuhanga mu miririmbire,bityo yumva ko byaba ari iby’agaciro ariwe umufashije muri iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo kandi ngo agashya ifite nuko bagerageje kuyisanisha n’injyana yumvikana cyane muri Filimi y’urukundo yakunzwe cyane izwi nka Titanic’ ari nayo njyana iri mu ndirimbo Celine Dion yigeze gukora.

Yarakwibagiwe ikaba ari indirimbo ngo yari imaze amezi agera muri ane muri Studio.Racine yasoje asaba abakunzi b’umuziki cyane barimo n’abanyamakuru gushyigikira igihangano cye cyikagera kure bitewe n’imbaraga byamutwaye bakora iyi ndirimbo,amashusho yayo nayo nyuma y’ukwezi k’umwe ashobora kuba yagiye hanze.

REBA HASI INDIRIMBO YA RACINE YAFATANYIJEMO NA PASSY: