Print

Antoine Griezmann wari wasinyiye FC Barcelona ndetse bikanatangazwa ko yabaye umukinnyi wayo,ikipe ya Atletico Madrid yazanye amananiza

Yanditwe na: Martin Munezero 13 July 2019 Yasuwe: 3895

Ejo ku wa gatanu ni bwo FC Barcelona yemeje Antoine Griezmann nk’umukinnyi mushya wayo, nyuma yo kumusinyisha amasezerano y’imyaka itanu.

Mu gihe abenshi bumvaga ko urugamba rwo gusinyisha uyu mukinnyi Barcelona yari imaze igihe irwana rwarangiye, Atletico Madrid yazanye amananiza ivuga ko miliyoni 120 z’ama-Euro Barcelona yatanze akiri make kugira ngo Griezmann abe umukinnyi wayo.

Ivuga ko hagikenewe izindi miliyoni 80, ngo kuko Barcelona yumvikanye na Griezmann mbere y’itariki ya 01 Nyakanga, itariki amafaranga akubiye muri clause ya Griezmann yagombaga kuba miliyoni 120 avuye kuri miliyoni 200.

Mu itangazo Atletico Madrid yasohoye kuri uyu wa gatandatu, yavuze ko ifite gihamya cy’uko Barcelona na Griezmann bumvikanye mbere y’itariki ya 01 Nyakanga 2019.

Perezida wa Atletico, Enrique Cerezo aganira n’igitangazamakuru cyitwa Tu Diga, yavuze ko kuba basohoye ririya tangazo ari uko ibyo bavuga bifite ishingiro, bityo bakaba biteguye kwaka Barcelona andi mafaranga mu gihe bazaba bamaze gukora inyigo neza bagasanga ibyo barwanira bikwiye.

Perezida wa Atletico yanavuze ko yarakajwe cyane n’imyitwarire ya Griezmann, gusa akaba ashimangira ko ari umukinnyi mwiza cyane.

Ati” Narakajwe n’imyitwarire ye [Griezmann] kuko yashakaga kugenda ariko ntiyigere abitubwira kugeza ku munota wa nyuma. Gusa ni umukinnyi w’igitangaza.”

Enrique Cerezo yanavuze kandi ko n’ubwo ikipe ayobora na Barcelona batari guhuza muri iyi minsi kubera ikibazo cya Griezmann, bitazigera bihungabanya umubano w’amakipe yombi.

Kugurwa miliyoni 120 z’ama-Euro byagize Griezmann umukinnyi wa gatatu uhenze mu mateka y’isi, nyuma ya Neymar na Kylian Mbappe ba PSG.