Print

Umuhanzikazi Nina wo mu itsinda ’Charly na Nina’ yavuze umusore yifuza mugihe mukuru we yahishuye impamvu ituma atarabona umukunzi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 July 2019 Yasuwe: 4842

Ni nyuma y’ Ibi birori byo kwizihiza isabukuru ye ku myaka yagize ibanga byabereye mu mujyi wa Kigali,Nina yari yatumiye inshuti ze zirimo izo bahujwe na muzika, inshuti ze mu buzima busanzwe ndetse n’abo mu muryango we barimo abavandimwe be, kimwe n’umubyeyi we. Ariko kandi hari hanitabiriye abahanzi banyuranye b’inshuti z’uyu muhanzikazi barimo Uncle Austin, Bruce Melody, Dj Marnaud, Dj Pius na Amalon.

Nina aganira n’itangazamakuru yabajijwe ikibazo cyo kuba yikatanye umutsima ahita ahishura ko ari gusenga Imana ngo uyu mwaka ube uwa nyuma yikatana umutsima.

Nina ati “ndi gusenga cyane umwaka uri imbere ntabwo nzikatana umutsima nkomeje gusenga , ubu ndi single nta mukunzi”. Abajijwe umusore yifuza uko yaba amaze , ati” umusore twakundana icyo nashingiraho ni ukuba akunda Imana , nta sura yo kuruhu nakwitaho cyangwa ngo abe mugufi cyangwa muremure simbyitaho”.

Mukuru wa Nina muri ibi birori , yavuze ko Nina kuba atarabona umukunzi si ikibazo ahubwo ni isaha y’imana itaragera ngo nigera azamubona kubera Imana.