Print

Umugore n’umugabo bafashwe amashusho bari guterera akabariro ku karubanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2019 Yasuwe: 9809

Abantu bari basohokeye kuri uyu mucanga batunguwe n’uyu mugabo n’umugore batatinye rubanda bagakorera imibonano mpuzabitsina ku mucanga bose babireba.

Ahagana saa cyenda z’amanywa zo ku wa Kane taliki ya 11 Kamena 2019,nibwo aba bombi bashize isoni basambanira ku karubanda imbere y’imiryango myinshi yari yaje gutembera.

Umwe mu babonye uyu mugabo n’umugore bari gukorera ibikorwa by’urukozasoni kuri uyu mucanga,yavuze ko aba bantu bamaze iminota mike bari mu busambanyi budasanzwe.

Yagize ati “Natunguwe cyane ndetse ndaranganya amaso hirya no hino kugira ngo ndebe niba hari uri kubona nk’ibyo nabonaga.Bakoze imibonano mpuzabitsina barekera aho bareba niba nta muntu uri kubareba barongera barakomeza.Ku mucanga haba hasohokeye abana benshi,ntabwo biba bikwiriye kuhakorera ibikorwa by’urukozasoni. ”

Nyuma yo kumenya aya mahano,ikinyamakuru The Sun cyahise kijya kubaza polisi niba bakoze iperereza kuri iki gikorwa cy’urukozasoni,ivuga ko nta kirego yigeze yakira.


Uyu mugore n’umugabo bafotowe bari gukorera ubusambanyi ku mucanga