Print

Rakitic yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye ku mucanga n’umugore we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2019 Yasuwe: 4579

Rakitic w’imyaka 31,yagaragaye ari gukorana siporo zidasanzwe n’uyu mukunzi we Raquel Mauri bamenyanye bwa mbere amuzaniye icyayi muri resitora.

Iyi myitozo idasanzwe Rakitic yakoranye n’umukunzi we Raquel yabyukije amarangamutima ya benshi kuri Instagram cyane ko akurikirwa n’abarenga miliyoni 15.

Rakitic yafotowe yazamuye mu kirere uyu mukunzi we akoresheje amaguru ye n’amaboko ye.

Rakitic yashyingiranywe n’uyu mugore we Raquel Mauri mu mwaka wa 2015 aho kuri ubu bafitanye abana babiri.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga,yageze mu ikipe ya FC Barcelona mu mwaka wa 2014 avuye muri Sevilla.