Print

Indirimbo ya Davido yakoranye na Chris Brown igiye kujya hanze

Yanditwe na: Martin Munezero 14 July 2019 Yasuwe: 726

Ubusanzwe Davido ni umwe mu banyabigwi mu muziki wa Afurika, akomoka muri Nigeria akaba ari n’umuhanzi wagiye akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye muri Afurika no ku y’indi migabane.

Kuri ubu Davido agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Chris Brown, bakaba barayise ‘Blow My Mind’. Babinyujije ku nkuta za Instagram bakoresha bombi iyi ndirimbo bayiteguje ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Hari abandi bahanzi batandukanye cyane cyane abo muri Nigeria bagaragaje ko bishimiye iyi mikoranire ya Davido na Chris Brown ndetse abafana benshi bagaragaza ko biteguye iyi ndirimbo iturutse ku bahanzi babiri basanzwe bakomeye.

Davido asanzwe ari umwe mu bahanzi b’abanyabigwi muri Nigeria, dore ko yanatsindiye BET Award nk’umuhanzi uhiga abandi muri Afurika muri 2014 ndetse akaba umuhanzi w’umunyamahanga uhiga abandi muri 2018.