Print

Umuyobozi w’imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radio na TV by’Uburundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2019 Yasuwe: 2332

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko Nshimirimana Eric wari usanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD ruzwi nk’Imbonerakure,yagizwe umuyobozi wa Radio na TV by’Uburundi mu rwego rwo gufasha iri shyaka kugira ububasha n’imbaraga mu itangazamakuru.

RFI yavuze ko ibi CNDD FDD yabikoze kugira ngo igenzure byimbitse abanyamakuru bo kuri RTNB cyane ko ngo mu minsi ishize hari umunyamakuru wayo uherutse kwirukanwa nyuma yo gushyira hanze amashusho ya polisi y’igihugu iri gukubita rubanda mu mujyi wa Bujumbura.

Amakuru aravuga ko uyu Nshimirimana Eric nta bumenyi na buke afite mu itangazamakuru no kuyatangaza.

CNDD FDD yahaye akazi Nshimirimana mu rwego rwo kwigarurira imitima y’Abarundi baba kure y’umujyi wa Bujumbura,nabo bazayihundagazeho amajwi mu matora azaba muri Gicurasi umwaka utaha.

Human Rights Watch yamaganye cyane Leta yahaye akazi uyu muyobozi w’Imbonerakure zishinjwa gukora amahano muri iki gihugu.