Print

Umwarimu yafashwe ari gusambanya abana b’abakobwa batatu yigishaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2019 Yasuwe: 5804

Kuwa Mbere taliki ya 01 Nyakanga 2019,nibwo uyu mwarimu yafatiwe mu ishuli ari gusambanya aba banyashuli be ahita atabwa muri yombi.

The Nation yatangaje ko uyu mwarimu yafashwe nyuma y’aho umugabo watambukaga inyuma y’ishuli uyu mwarimu yasambanyirizagamo aba banyeshuli yumva bari gutaka cyane niko kwinjira agiye kubatabara asanga uyu mwarimu abamereye nabi.

Polisi yo muri aka gace yagize iti “Abo banyeshuli 3 ntabwo barengeje imyaka 10 ndetse bose bigaga mu mashuli abanza.Uwo mwarimu yemeye ko yari asanzwe asambanyiriza aba bana mu ishuli.Yahise atabwa muri yombi.