Print

Munyakazi Sadate niwe watorewe kuyobora Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2019 Yasuwe: 5549

Mu matora ya Komite ya Rayon Sports yabereye muri Cercle Sportif de Nyamata kuri iki Cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2019, yarangiye Munyakazi Sadate asimbuye Paul Muvunyi ku mwanya wa perezida w’ikipe, Twagirayezu Thadée na Muhirwa Prosper baba ba Visi Perezida, Muhire Jean Paul yabaye Umunyamabanga mukuru naho umubitsi [tresorier] aba Cyiza Richard.

Munyakazi Sadate wari usanzwe akuriye akanama gashinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri Rayon Sports,niwe watorewe kuyobora iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka 2 iri imbere.

Nyuma yigihe Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports akava muri Komite, yayigarutsemo,aho agiye kuba umujyanama wihariye wa Munyakazi Sadate.

Mu yindi myanya yatorewe, King Bernard yagizwe CEO wa Rayon Sports mu gihe Zitoni Pierre Claver yakomeje kuba umunyamategeko wa Rayon Sports.

.Munyakazi Sadate niwe wazanye igitekerezo cyo kuzana MK Card izafasha Rayon Sports kubaka Stade yayo mu mwaka wa 2025.

Kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 nibwo Munyakazi Sadate yatangije ku mugaragaro umushinga uzafasha ikipe ya Rayon Sports kubona amafaranga azayifasha kwiyubaka no kuzabasha kubaka Stade yayo bwite, umushinga wiswe ’Gikundiro Stadium’.



Perezida mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate


Comments

Kasim 14 July 2019

Rayon sport irarimbutse tu!


eddy 14 July 2019

ubu buyobozi burashimishije kbsa president hamwe numujyanama we baraje ba titize igikona ,kuko gacinya ntamikino agira ,umukinnyi yashatse atitaye aho akinira birangira amuzanye kandi muburyo bumworoheye thx kbsa tubarinyuma


mamu 14 July 2019

nzakumbura cyane Muhirwa Freddy, ukuntu azi gusobanura ibintu neza,kandi yarazi gufata ibyemezo bikarishye nk’umuyobozi.